Posts

Showing posts from March, 2026

🚨MINISITIRI YANYOMOJE UMUHUNGU WA HABYARIMANA JUNENAL 🚨

Image
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihigu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yanyomoje Umuhungu wa Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, Jean Luc Habyarimana, wavuze ko urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rutigeze ruhamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe. Dr. Bizimana yagaragaje ko ibivugwa na Jean Luc Habyarimana ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ICTR yemeje ko hadashobora kubaho Jenoside hatabayeho umugambi wo gukora icyo cyaha cyangwa hatabayeho kuyitegura. Ati “Mu byemezo byayo byose, ICTR yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, hari umugambi wo gutsemba Abatutsi.” Ingingo ya mbere Dr. Bizimana yongeye kwibutsa, ni uko Urukiko rwagaragaje ko hatabaho Jenoside nta mugambi wo kuyikora wabayeho. Itegeko Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside ryo ku wa 9 Ukuboza 1948, ntabwo ryavugaga neza ijambo ’gutegura’ ariko ryakoreshaga ’kugambirira gukora Jenoside’. Ingingo yaryo ya kabiri, Bizimana yerekana ko Jenoside ikorwa igihe hari umugambi wo kwica ...

RWANDA🇷🇼: AMWE MUMAFARANGA YI NOTE YAHAGARITSWE GUKORESHWA

Image
U Rwanda rwatangaje ko inoti za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw n’iza 5000 Frw zashyizweho hagati ya 2004 na 2015 zitagifite agaciro mu Rwanda, ariko bikazatangira kubahirizwa nyuma y’amezi 12 iteka rya Perezida rizikuraho ritangajwe mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda. Iteka rya Perezida n° 011/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026 rikuraho inoti za 500 Frw, iza 1.000 Frw, iya 2.000 Frw n’iza 5.000 Frw rivuga ko inoti ya 500 Frw n’iya 1.000 Frw zashyizweho n’Iteka rya Perezida no 38/01 ryo ku wa 20 Nzeri 2004 rihamya inoti z’amafaranga magana atanu (500 FRW) n’igihumbi (1.000 FRW) zifite agaciro mu Rwanda; inoti ya FRW 500 yashyizweho n’Iteka rya Perezida no 51/01 ryo ku wa 10 Nzeri 2013 rihamya inoti nshya y’amafaranga magana atanu y’amanyarwanda (500 FRW) ifite agaciro mu Rwanda zikuweho kandi zitagifite agaciro mu Rwanda. Izindi noti zakuweho ni iya 1.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 15 Ukwakira 2015 n’inoti ya 2.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 31 Ukuboz...

IMPANUKA / IKAMYO IMAZE ABANTU BAVAGA GUSENGA

Image
Abantu bagera kuri 11 harimo imiryango yari ivuye gusenga bahitanywe nikamyo.  Amakuru dukesha ubuyobozi bwinzego zibanze nuko mumugi wagisenyi hafi nibitaro bya Gisenyi kuruyu wa 28 Gashantare 2026 habereye impanuka yikamyo yabuze feri maze ikagonga imodoka itwara abagenzi yarimo abantu 7 bagahita bose bapfa, ndetse ikica nabandi bagendaga namaguru 3 nabo bagapfa, ndetse na shoferi akahasiga ubuzima , bosehamwe bakaba 11. Muriyimpanuka , yarimo umugabo nabana be 3 baribavuye gusenga, bahisebapfa, nyina wabana arokorwanuko yariyasigaye kurusengero. Harinundi muryango nawo byagendekeye uko. Imana ibakire mubayo kandi bene bo bakomeze kwihangana. Iyi ni AFRICAN CITIZEN 1. By  Me. Rukundo. Amafoto .