🚨MINISITIRI YANYOMOJE UMUHUNGU WA HABYARIMANA JUNENAL 🚨



Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihigu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yanyomoje Umuhungu wa Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, Jean Luc Habyarimana, wavuze ko urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rutigeze ruhamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.

Dr. Bizimana yagaragaje ko ibivugwa na Jean Luc Habyarimana ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ICTR yemeje ko hadashobora kubaho Jenoside hatabayeho umugambi wo gukora icyo cyaha cyangwa hatabayeho kuyitegura.

Ati “Mu byemezo byayo byose, ICTR yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, hari umugambi wo gutsemba Abatutsi.”

Ingingo ya mbere Dr. Bizimana yongeye kwibutsa, ni uko Urukiko rwagaragaje ko hatabaho Jenoside nta mugambi wo kuyikora wabayeho.

Itegeko Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside ryo ku wa 9 Ukuboza 1948, ntabwo ryavugaga neza ijambo ’gutegura’ ariko ryakoreshaga ’kugambirira gukora Jenoside’.

Ingingo yaryo ya kabiri, Bizimana yerekana ko Jenoside ikorwa igihe hari umugambi wo kwica itsinda runaka, cyangwa guteza ibikomere bikomeye ku mubiri cyangwa mu mutwe ku bagize iryo tsinda, gushyira abagize iryo tsinda mu mibereho igamije kurimbura, yaba burundu cyangwa igice cyaryo, gufata ingamba zigamije kubuza iryo tsinda kubyara, cyangwa kwimura ku ngufu abana baryo bakajyanwa mu rindi tsinda.

Ibyo byose bikozwe bigamije kurimbura, burundu cyangwa igice, itsinda runaka rishingiye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini ryaryo.

Ati “Iri ni itegeko mpuzamahanga ku cyaha cya Jenoside.”

Icya kabiri yamugaragarije ni uko Urukiko rwa ICTR na rwo rwemeje ko hari umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Dr. Bizimana yerekanye ko guhera ku ya 1 Mutarama 1994 kugeza ku ya 31 Ukuboza uwo mwaka, ICTR yemeje mu byemezo byayo ko hari umugambi wo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi byakurikiwe n’ibyaha bya Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu bantu 78 Ubushinjacyaha bwaregaga icyaha cya Jenoside, 65 baragihamijwe bakatirwa n’igihano cy’igifungo cyari hagati y’imyaka 6 na 15 ku bemeye icyaha barimo Serushago Omar, Rutaganira Vincent, Paul Bisengimana, Michel Bagaragaza, Joseph Serugendo, Georges Ruggiu n’abandi mu gihe rwanakatiye igihano cy’igifungo cya burundu ku banze kwemera icyaha barimo n’abateguye umugambi wa Jenoside.

Dr. Bizimana kandi yamugaragarije ko gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi byari izingiro mu kwemera icyaha kwa Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe.

Yavuze ko kwemera icyaha kwa Jean Kambanda kugaragaza ko jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe mbere ya tariki ya 6 Mata 1994, kandi hagashyirwaho urukurikirane rw’ibikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside bikozwe n’ubutegetsi bwe guhera tariki ya 7 Mata 1994, ariko bikaba byari byaramaze gutegurwa no gutunganywa mbere y’iyo tariki.

Muri ibyo bikorwa harimo gutegura Jenoside mu nama z’Inama y’Abaminisitiri, inama z’abasirikare bakuru n’abayobozi ba Jandarumori n’inama zo gutegura no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya jenoside.

Hari imyitozo ya gisirikare n’intwaro zahawe Interahamwe, gutegura uburyo ubwicanyi buzakorwa, gukoresha itangazamakuru mu bukangurambaga bwo gukora Jenoside, gushyiraho za bariyeri zagenzurirwagaho imyirondoro, ingendo z’abaminisitiri muri za Perefegitura mu gutegura Jenoside n’ibindi.

Yagaragaje ko mu gika cya 39 cy’umwanzuro w’Urukiko ku rubanza rwa Kambanda, gutegura Jenoside byemejwe muri aya magambo “Mbere ya tariki ya 6 Mata, Guverinoma yari yarateguye yaranatangiye gutanga imyitozo ya gisirikare ku rubyiruko rwo muri MRND na CDR bafite umugambi wo kuzabakoresha mu bwicanyi bwakurikiyeho.”

Bikomeza bigaragaza ko Guverinoma y’inzibacyuho yakwirakwije intwaro mu bari bayishyigikiye, igenzura rya za bariyeri ryakorwaga n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda n’Interahamwe zari zatoranyijwe muri Kigali n’ahandi mu gihugu nyuma y’itangazo ry’urupfu rwa Habyarimana Juvenal wari Perezida.

Icyo cyemezo kinerekana ko itangazamakuru ryakoreshejwe mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, no gushishikariza abari bafite intwaro ndetse hakanagaragazwa ko hateguwe umugambi wo kumaraho Abatutsi n’Abahutu bazawitambika bakabigenderamo.

Ku wa 4 Nzeri 1998 Jean Kambanda yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu kubera icyaha cya Jenoside, gucura umugambi no gushishikariza rubanda gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Yongeyeho kandi ko Uretse Jean Kambanda hari n’abandi bari muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Itumanaho, Eliézer Niyitegeka n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komine Murambi, Jean Baptiste Gatete, bahamijwe ibyaha mu bujurire icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside.

Icya Kane, Dr. Bizimana yerekanye ni ukuba icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwacyo cyarazirikanywe.

Muri Kamena 1994, Impuguke za Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ziyobowe na Prof. René Degni-Segui, nyuma y’iperereza zakoze mu Rwanda mu 1994, zemeje ko habayeho gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Komisiyo yanzuye ko hari ibimenyetso byinshi bihamya ko igikorwa cya Jenoside cyakorewe ubwoko bw’Abatutsi gikozwe n’abantu b’Abahutu bakoraga bafatanyije, babiteguye, mu buryo buteguye neza, bufite gahunda kandi bukurikije uburyo bwateguwe neza. Bityo rero, kwemeza ko ari Jenoside bigomba gukomeza kwemerwa ku bijyanye n’ibyakorewe Abatutsi.”

Yanagaragaje kandi ko mu cyemezo cya ICTR cyo ku wa 2 Nzeri 1998 mu rubanza rwa Akayesu Jean Paul hemejwe ko umugambi wo kurimbura Abatutsi wari uhari.

Aho ICTR yagize iti “Byagaragaye ko itsembatsemba ryabayeho mu Rwanda mu 1994 ryari rifite intego yihariye; kurimbura Abatutsi, batoranywaga by’umwihariko hagendewe ku kuba ari abo mu bwoko bw’abatutsi aho kuba bari abarwanyi ba RPF… ni jenoside yakozwe mu Rwanda mu 1994, ikorerwa Abatutsi.”

Yanerekanye kandi ko muri Mutarama 2007, mu rubanza rwa Emmanuel Ndindabahizi wari Minisitiri w’Imari, ICTR yemeje ko mu Rwanda habayeho Jenoside imwe hagati ya tariki 6 Mata na 17 Nyakanga 1994.

Jenoside yakozwe ntaho ihuriye n’intambara yari hagati y’ingabo za Leta na RPA

Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho ihuriye n’urugamba rwo kubohora igihugu, rwahuje Ingabo za Leta (FAR) n’Ingabo za RPA.

Yavuze ko nubwo Jean Luc Habyarimana yabeshye ashaka guhuza Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambara yahuje RPA n’ingabo za Leta, nta huriro na mba ry’ibyo bikorwa byombi kuko Abatutsi bari bari kwicwa mu bice intambara itari iri kuberamo.

ICTR yabishyizeho umucyo mu rubanza rwa Akayesu aho yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga kandi ko nubwo bisa n’ibyahuriranye ariko byari bifite imiterere itandukanye.

Rwashimangiye ko Jenoside yari yarateguwe na bamwe mu bari mu ngabo za FAR n’indi mitwe igizwe n’abahutu igashyirwa mu bikorwa n’abasivili barimo imitwe yitwaje intwaro n’abaturage basanzwe kandi ko kuvuga ko yatewe n’amakimbirane yari ahari bidashobora kuba impamvu.

Yanagaragaje kandi ko ICTR mu rubanza rwa Karemera Edouard, yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda idakwiye guhakanwa kuko ari igice cy’amateka y’Isi.

Dr. Bizimana yashimangiye kandi ko Akanama ka Loni k’Umutekano, kemeje icyemezo cya ICTR mu mwanzuro wafashwe ku wa 16 Mata 2014 wa 2150 aho yemeje ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi inasaba ibihugu byose n’abantu ku giti cyabo kutihanganira abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yashimangiye kandi ko ibyo byose byemejwe n’ubutabera kandi byubahirije ihame rya res judicata; ni ukuvuga icyemezo ndakuka kidashobora guhakanwa cyangwa gukurwaho.

Ati “Bigaragaza neza ko ababeshyi nka Jean-Luc Habyarimana n’abafatanyabikorwa be ari abanyabinyoma, babaswe n’urwango badashobora kwiyumvisha ko ari ikibi gikwiye gucibwa burundu. Uyu ni wo mwihariko wa Jean-Luc Habyarimana mu gukomeza umurage w’icyaha w’umubyeyi we, Juvénal Habyarimana.”


Jean Luc Habyarimana yanyomojwe na Minisitiri kuko yagaragaye ahakana Genocide yakorewe abatutsi mu 1994

UMWANDITSI

ME RUKUNDO
Tel 0733391622

Comments

Popular posts from this blog

Musanze/ YIBARUTSE UMWANA MWIZA CYANE NYUMA YOKUMARA IMYAKA IRENGA 13 YARABUZE URUBYARO

IMPANUKA / IKAMYO IMAZE ABANTU BAVAGA GUSENGA

WAKIBAZA UTI ESE KOKO LT COL WILLY NGOMA YARASHWE NA DRONE ARAPFA??