MINISITIRI W' UBUZIMA YASUYE IBITARO BYA RUHENGERI BIRIMO KUVUGURURWA
Kuri iki Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2026, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin NSANZIMANA, ari mu Ruzinduko rw'Akazi mu Bitaro bya Ruhengeri, aho we n'Itsinda bazanye barimo gukurikirana aho Imyiteguro yo Kubaka Ibitaro Bishya igeze ari nako banasura izo Serivisi.
Yakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana NGENDAHIMANA Pascal,
ari kumwe na Perezida wa Komite y'Ubuzima y'Ibitaro, Perezida wa IBUKA mu Karere, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro n'abandi.
Tubamenyeshe ko nyuma yo kwimura za Serivisi zari ahateganyirijwe iyo nyubako, ubu batangiye gusenya no kuzitira ikibanza.
Ashimye ishusho y'ibirimo gukorwa ariko asaba ko byakwihutishwa.
Amafoto yafashwe.








Comments
Post a Comment