UMUHANZI "YAMPANO " AKURIKIRANWEHO IBYAHA 07.

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi.

 Inkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE , Nuko ibyaha byavuye mu iperereza ry’ibanze nk’uko RIB yabitangaje. Birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Kugeza ubu Yampano afungiye kuri Sitasiyo ra RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Uko ibyaha byakozwe

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nyuma y’uko bakiriye ikirego ku wa 11 Gicurasi 2026, iperereza ryahise ritangira.

Ku ikubitiro ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye Yampano yagiye akubita uwo yitaga umugore (ariko babana batarasezeranye) ndetse akamena na telefone ze, ndetse yamara gukora ibyo byose agahita amufungirana mu nzu kugira ngo atagira aho ajya kumurega.

Ni iperereza ryagaragaje kandi ko Yampano yakubise uwo yitaga umugore we akamuruma izuru ndetse akagerakaho amagambo mabi cyane agaragaza ivangura.

Ibi byose akaba yarabikoraga amaze kunywa ibiyobyabwenge.

Iperereza ryagaragaje ko iyo Yampano yabaga amaze kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, mu bihe bitandukanye yakubitaga umugore we, akanamubwira ko azamwica, ndetse aza no kubigeregeza ubwo yamugongesheje imodoka ari kuri moto, yikubita hasi arakomereka cyane.

Nyuma yo kugonga umugore we, abonye ko agiye kumurega, yahise atoroka akomeza gushakishwa, ariko amaze kubona ko nta maherezo azafatwa, yahisemo kwitaba.

Ibyaha Yampano akurikiranyweho, igifite igihano gito ni ugufungwa kuva ku mezi atandatu mu gihe ikinini ari imyaka irindwi.

RIB yari yaramugiriye inama

Nyuma y’uko mu bihe byashize hashyizwe hanze amashusho ya Yampano n’uyu mukobwa yitaga umugore we bari gutera akabariro ababikoze bakabihanirwa, uyu muhanzi yaje kugaragara mu yandi ndetse aza guterana amagambo n’uyu mugore we bashinjanya ibintu binyuranye.

Ibi byatumye bahamagazwa na RIB bagirwa inama.

Dr. Murangira ati “Twaje kubatumiza bombi turabaganiriza, tubagira inama, twatekerezaga ko nk’abantu baciye mu nduru z’amashusho yabo yagiye hanze, bari bakwiye gufatanya bagahangana n’ibyo bacagamo, ariko izo nama ntizamaze kabiri none dore ikivuyemo.”

Dr. Murangira yongeyeho ko basanga muri ino minsi amwe mu makimbirane yo mu ngo hagati y’abashakanye cyane cyane mu ngo zitaramarana igihe aturuka ku babyeyi babo.

Ati “Hari ababyeyi muri ino minsi usanga ari bo ba nyirabayazana mu makimbirine y’abana bari mu nzira zo gushinga urugo cyangwa n’abamaze kurushinga. Kuba uri umubyeyi, umuhungu cyangwa umukobwa wawe akaba yarashakanye n’uwo yumva akunze icyo usabwa nk’umubyeyi nta kindi usibye kubaha amahitamo y’umwana wawe. Naho guhora mu rugo rwabo cyangwa uhamagara umubwira ngo uwo mukobwa cyangwa umuhungu icyamuzanye ni amafaranga, ni imitungo cyangwa ibindi, icyo uba ukora ntabwo uba ububakira ahubwo uba ubasenyera.”

Dr. Murangira yavuze ko inama bagira ibyamamare ari ukubibutsa ko kubaka izina bigoye ariko kurisenya bikaba akanya gato.

Ati “Ibyo ndakeka babizi no kundusha!”

Yabibukije ariko kandi ko kuba icyamamare bidatanga ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa imbere y’amategeko.

Ati “Njya numva hari abantu bavuga ko ngo ibyamamare atari abantu basanzwe, nibyo rwose ibyo ntawe ubibabujije, ariko burya imbere y’amategeko ibyo ntibikora, abantu bose barangana.”

Dr Murangira yanaboneyeho kandi kugirana inama abantu baba bahohotewe kutihutira kujya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo abibutsa ko mu gihe batanze ibirego bakabaye bareka hagakorwa iperereza ryimbitse.

Ati “Nubwo ari byinshi reka mvuge bibiri, icya mbere urabangamira iperereza bikaba byakuviramo gutsindwa cyangwa kwangiza ibimenyetso. Ariko kandi hari n’abatangabuhamya bashobora kwanga kujya kubutanga. Ikindi ni uko uba uri kwiha rubanda, bakakota gusa, abenshi bakagushinyagurira bagukoraho inkuru ziteye isoni nk’izo njya mbona bamwe bakora. Bakagukina ku mubyimba, gusa Isi y’imbuga nkoranyambaga ntisakaye mubimenye.

🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼


Published by: 🌍 AFRICAN CITIZEN1🌍.

Comments

Popular posts from this blog

Musanze/ YIBARUTSE UMWANA MWIZA CYANE NYUMA YOKUMARA IMYAKA IRENGA 13 YARABUZE URUBYARO

IMPANUKA / IKAMYO IMAZE ABANTU BAVAGA GUSENGA

WAKIBAZA UTI ESE KOKO LT COL WILLY NGOMA YARASHWE NA DRONE ARAPFA??