Posts

Showing posts from March 11, 2026

🚨MINISITIRI YANYOMOJE UMUHUNGU WA HABYARIMANA JUNENAL 🚨

Image
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihigu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yanyomoje Umuhungu wa Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, Jean Luc Habyarimana, wavuze ko urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rutigeze ruhamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe. Dr. Bizimana yagaragaje ko ibivugwa na Jean Luc Habyarimana ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ICTR yemeje ko hadashobora kubaho Jenoside hatabayeho umugambi wo gukora icyo cyaha cyangwa hatabayeho kuyitegura. Ati “Mu byemezo byayo byose, ICTR yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, hari umugambi wo gutsemba Abatutsi.” Ingingo ya mbere Dr. Bizimana yongeye kwibutsa, ni uko Urukiko rwagaragaje ko hatabaho Jenoside nta mugambi wo kuyikora wabayeho. Itegeko Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside ryo ku wa 9 Ukuboza 1948, ntabwo ryavugaga neza ijambo ’gutegura’ ariko ryakoreshaga ’kugambirira gukora Jenoside’. Ingingo yaryo ya kabiri, Bizimana yerekana ko Jenoside ikorwa igihe hari umugambi wo kwica ...