Posts

Showing posts from April 20, 2026

RUBAVU: UMUNYESHULI AKURIKIRANWEHO GUHAKANA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994

Image
Umusore wiga muri Kaminuza akurikiranyweho kuvuga ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarabibwiye mugenzi we baganira, undi amutanga mu buyobozi, atabwa muri yombi. Ndatimana Zebro w’imyaka 20, ukomoka mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi wiga mu wa mbere muri kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu, aganira na mugenzi we babana mu gipangu yamubwiye ko we ibyo kuvuga ngo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ atabyemera. Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yabwiye Imvaho Nshya ko byabaye mu ma saa cyenda y’igicamunsi cyo ku wa 14 Mata, 2026. Ati: “Yabwiye uwo mugenzi we babana mu gipangu, baganiraga ko we atemera kuvuga ngo ’Jenoside yakorewe Abatutsi’, amubaza niba Abahutu na bo bibuka ababo bishwe na FPR, kuko niba barakoze Jenoside na bo hari ababo bishwe. Amubaza bo bibuka ryari ababo bishwe n’Inkotanyi kuko ntawe usangira n’udakoramo.” Avuga ko mugenzi we acyumva aya magambo yanze kuyihererana, ayamenyesha Umukuru w’Umudugudu, na we abimenyesha izindi nzego u...