Posts

Showing posts from May 17, 2026

ICYOREZO CYA EBOLA GITUMYE IMIPAKA IFUNGWA

Image
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabwiye ikinyamakuru AFRICAN CITIZEN1  ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherereye mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri iki gihugu cya DRC. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Proseper yavuze ko iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, mu rwego rwo guhagarika urujya n’uruza, no kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda. Yavuze ko Abanyarwanda bari muri RDC bo bafashwa gutaha. Ati “Buri gihe umunyarwanda aba afite uburenganzira bwo gutaha mu gihugu nk’uko n’umunye-Congo aba afite uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cye, icyo gihe banyura ku mipaka bakagira uko bakirwa haba hari inzego z’ubuzima zigira uko zibasuzuma.” Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko abambuka bari kubanza gusuzumwa harebwa niba nta bwandu bwa Ebola bafite, ndetse n’ingamba z’isuku zakajijwe kandi hagakorwa ubukangurambaga b...