UMUHANZI "YAMPANO " AKURIKIRANWEHO IBYAHA 07.
Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Inkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE , Nuko ibyaha byavuye mu iperereza ry’ibanze nk’uko RIB yabitangaje. Birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko. Kugeza ubu Yampano afungiye kuri Sitasiyo ra RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha. Uko ibyaha byakozwe Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nyuma y’uko bakiriye ikirego ku wa 11 Gicurasi 2026, iperereza ryahise ritangira. Ku ikubitiro ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye Yampano yagiye akubita uwo yitaga umugore (ariko babana batarasezeranye) ndetse akamena na telefone ze, ndetse yamara gukora ibyo byose agahita...