Posts

Showing posts with the label Umwanditsi : SYLVA MU / 0733391622

Ngororero: YIBYE MUDASOBWA KWAMUGANGA ATAZI KO KAMERA ZIHARI NONE YISANZE MUMABOKO ATARAYE

Image
Uwitwa Dufitimana Lameky wakoraga muri kampani icukura amabuye yafatiwe  mukarere ka Ngororero, umurenge wa kabaya mukagali ka Gaseke umudugudu wa Mitabo ,,akekwaho kwiba imashini 2 kukigo nderabuzima cya Buyoga mukarere ka Rulindo. Uyu yafashwe  Kubufatanye bwinzego zibanze,DASSO na  Police. Uyu Lameky  yibye izi mudasobwa mwijoro rya Tariki 10.04.2026 Bishyira Tariki 11.04.2026 bikaba bikekwako Atari ubwambere yabayibye mashini kuko mumavuriro atandukanye hagiye hibwa mashini bityo akaba afungiye kuri Police station ya Ngororero kugirango iperereza rikorwe ashikirizwe ubutabera.