IGICUMUCUMU, UMUTI KIMEZA IMANA YATWIHEREYE. DORE UMARO...
Ku rubuga lavierebelle.org , bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku gicumucumu bwagaragaje ko icyo kimera cyigiramo ubushobozi bwo kurinda abantu gukunda gufatwa n’ibintu byitwa imbwa ku mikaya (muscles), cyigirimo ubushobozi bwo kugabanya ububabare kandi kidatera ikinya (antinociceptive), cyigiramo ubushobozi bwo kurinda ububyimbe (anti-inflammatoire), ubwo gutuma isukari igabanuka mu maraso no kurinda diyabete(antidiabétiques), gifasha kandi mu kurwanya udukoko dutoya twa bagiteri dukunze gutera indwara, (antibactériennes). Igicumucumu kandi cyigiramo ubushobozi bwo kurinda uruhu rw’umuntu gusaza imburagihe, ubwo gukiza ibisebe, no korohereza abakobwa cyangwa abagore baribwa mu nda cyane mu gihe bari mu mihango, kikanafasha mu kurwanya ikibazo cyo kwituma impatwe(constipation). Mu Buhinde, indabo z’igicumucumu n’ipfundo ryacyo risohokamo indabo, byombi bikoreshwa mu miti itandukanye. Ivu, ifu y’imbuto z’igicumucumu n’indabo zacyo bikoreshwa mu kuvura ubushye, bakabisiga aho umuntu yahi...