Posts

Showing posts from January, 2022

IMBUNDA NYINSHI ZUBWOKO BUTANDUKANYE NDETSE NIBINDIBIKORESHO BYINSHI UBU BYAMAZE GUFATWA

Image
 Amakuru arimogucicikana cyane ko ingabo zu Rwanda RDF , zakoze agashya aho zimaze kwambura ibyihebe muntara ya CABO DELGADO , intwaro zigera kuri 200 zitandukanye zirimo izomubwoko bwa L7( RPG), MMG, SMG, nizindi nyinshi ndetse namasasu menshi cyane . Ingabo zu Rwanda Kandi zafashe mudasobwa 20 zitandukanye nibindi bikoresho byitumanaho harimo ibyombo ,naza telefone, ariko ntabatiri zarimo kuko ibyihebe byazikoreshaga mugutega ibisasu. Hafashwe Kandi nicyuma cya ecographe cyifashishwaga mugupima indwara zo Munda. Munyarukundo Sylvestre Umunyamakuru wa AFRICAN CITIZEN

Burya umubirizi ukora byinshi

Image
DORE UMUMARO WUMUBIRIZI UTARUZI AFRICAN CITIZEN  AKAMARO K'UMUBIRIZI MUBUVUZI Iyinkuru tuyikesha ikinyamakuru cya  Kigalitoday , aho kigira kiti: Umubirizi ni igiti usanga kizwi n’abantu benshi kandi gikunze kuboneka ahantu hose hari ibihuru. Gusa abenshi bazi umubirizi nk’umuti w’inzoka zo mu nda, hakaba n’abakunda kuwushyira mu mazi bagiye kuhira amatungo kuko ngo bituma anywa neza kandi ukayagirira akamaro. Iyi nkuru iragaruka ku kandi kamaro k’umubirizi. Ku rubuga  https://www.afrique-pharmacopee.com  bavuga ko ibibabi by’umubirizi ubundi witwa ‘Vernonia amygdalina’ mu bijyanye na siyansi, ngo byigiramo ubutare bwinshi bwa ‘fer’ iyo akaba ari yo mpamvu ukunda gutegurwa mu mafunguro atandukanye cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’iyo hagati. Hari kandi n’abateka ibibabi by’umubirizi bakabirya nk’imboga. Umubirizi uzwiho kuba urura, ndetse buri gice cy’umubirizi kirarura (ibibabi, igihimba, imizi), ariko ubwo burure bwawo ngo ni bwo bugirira umubiri a

ALBUM YE YAMBERE AGIYEKUYISHIRA HANZE

Image
Umukunzi winjyana zitandukanye akaba numuhanzi umaze kugeza hanze indirimbo ze zigiye zitandukany, SYLVA MU, ubu aritegura gushira ahagaragara Album ye yambere yise MY JOURNEY. Uyu munyamuziki yatangiye kwinjira mubuhanzi mumwaka wa 2020 mukwezi kwagatanu aho yakoze indirimbo ye yambere yitwa URUKUNDO NINKINTAMBARA, ndetse nindi yise IMPANURO, akazikorera muri studio yo mumugi wa Ngoma akazikorerwa numu producer witwa YAMIN, ndetse mugihe gito yahise agera kuri radio Izuba gukora ikiganiro ( interview ).  ( SYLVA MU yaboneyeho nogushimira abagiye bamufasha mumuziki we, harimo umunyamakuru wa IZUBA radio witwa, NIYO SEAN, Umunyamakuru wa RC Musanze witwa ALPHA, Producer YAMIN, Producer T. Jazz, umu raperi witwa FIZZO MASON, nabandi benshi cyane.) Nyuma SYLVA MU yakomeje gukora umuziki aho yerekeje muri Jordan Studio iri mumugi wa Musanze ahakorera izindi ndirimbo nyinshi, zakozwe na producer witwa T. Jazz nubu akabarinawe ukunze gukorera indirimbo uyumuhanzi. Mundirimbo yahakoreye harim

DORE UMUMARO W'UMUTI WA * AMOXICILLIN *

Image
Amoxicillin Ni umuti wo mubwoko bwa antibiotic uvura infections nyinshi ziterwa na bacteries (ENT infections),twavuga nk'uburwayi bwo mumatwi imbere,infections zo kuruhu,umusonga,sinusites,infection zo munzira zubuhumekero,munzira z'inkari (cystitis),Umwijima (biliary infection),inflammation ifata utunyama dufunga tukanafungura umwuka (Streptococcal tonsilitis),hakabaho nubwo uyifatanya nindi miti nka omeprazole kugira ngo bivure neza helicobacter pyroli zangiza igifu cg zigafatanywa na tinidazole cg metronidazole mukuvura indwara ziterwa na spirochettes nka leptospirosis,... *Uko igaragara ku isoko nuko ifatwa* Hari ibinini bifunitse ni bidafunitse bya 50-500 mg binyobwa cg biri muburyo bwa powder binyobwa bifunguwe kuri 125 mg/5 ml Abana: 45-50 mg/kg kumunsi igafatwa inshuro 2 cg 3,kuri infections zikomeye dose igera kuri 80-100 mg kumunsi Abakuru: 1.5 g kumunsi munshuro 2 cg 2g kumunsi munshuro 3,iyo infection ikomeye,dose ishobora kwikuba 2,bitangwa muminsi 5 (cystitis,lep

ABANYARWANDA 58 BAGEZE MU RWANDA NYUMA YO KUREKURWA NIGIHUGU CYA UGANDA .

Image
Abanyarwanda 58 barimo abagabo 47, abagore batandatu n'abana batanu hakiyongeraho Umurundi umwe bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba nyuma yo kurekurwa na Uganda. Bakiriwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, ahagana saa 18h20.  Ibi bibaye nyuma yuko umukuru wigihugu cyu Rwanda aganiriye numugaba mukuru wingabo zirwanira kubutaka za Uganda ariwe Lt Gen Muhoozi Kainarugaba. Ngabo abanyarwanda numurundi umwe bavuye Uganda Yanditswe na  Sylvestre Munyarukundo Umunyamakuru wa  AFRICAN CITIZEN. 

IMIPAKA IHUZA URWANDA NA UGANDA YATANGIYE GUFUNGURWA

Image
Mugihe Hari hashize Igihe kirekire imipaka ihuza URwanda na Uganda ifunzwe, ndetse nubuhahirane bukadohoka kubera inzira zari zifunzwe, ubu noneho ibintu byatangiye kujya muburyo. Ibi bibaye nyumayuko umuhungu wa Perezida Yoweli Museveni , ariwe witwa General Muhoozi Kainarugaba, yaje mu Rwanda kuganira numukuruwigihugu Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu noneho ministiri wububanyi namahanga yatangajeko guhera taliki 31 zukwambere uyu mwaka wa 2022, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa noneho abantu bakajya batambuka ntankomyi ariko bakajyabambuka bubahirije ingamba zokwirinda icyorezo cya Covid 19.  Ubuhahirane bwibihugu byombi bukongerakubaho muburyo bwiza ndetse uva Uganda nujyayo bakajya bababafite numutekano usesuye . Ikinyamakuru AFRICAN CITICEN kikaba gushimira leta yu Rwanda ndetse na Uganda kugitekerezo kiza cyane bagize cyo gufungura uyumupaka wa Gatuna, bityo tukaba twizeyeko nindimipaka izajya ifungurwa neza umubano wibihugu byombi ugakomeza. Yanditwe na: Sylvestr