INKOMOKO YINSIGAMIGANI " YAJE NKIYA GATERA "

, ni bwo bagira ngo ‘Cyaje nk’iya Gatera!’ Wakomotse kuri Gatera w i Uyu mugani bawuca iyo babonye ikintu kije kumuntu bitunguranye, nibwo bavuga ngo CYAJE NKIYA GATERA. Umugabo GATERA yaratuye mubuganza bwa ruguru ya Muhazi, agakunda abagore byamushajije. Umugore we bwite yari uw’i Bumbogo bwa Nkuzuzu mu Bwanacyambwe. Bukeye sebukwe wa Gatera ararwara araremba, bamutumaho n’umugore we babibamenyesha. Gatera ahaguruka iwe ajya kureba sebukwe, yambuka Muhazi, akomeza urugendo. Ageze i Gicaca ashaka kunywa agatabi. Areba ahantu hari agacucu arahicara atuma umuhungu bari kumwe ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ajya gutekera itabi mu rugo rwari hafi y’aho bari bageze. Urwo rugo rwarimo umugeni umaze gutinyuka abantu ba hafi. Yari amaze kujya yirirwa mu nzu yarongorewemo, atakirirwa kwa nyirabukwe na sebukwe. Iyo nzu yarimo umuriro kuko bayicanagamo kugira ngo umuswa utazayirya. Uwo muhungu abonye akotsi kava muri ya nzu; agenda ariho agana. Inzu yari yase inkike ya ruguru, ifite n’igi...