Posts

Showing posts from January 28, 2022

ABANYARWANDA 58 BAGEZE MU RWANDA NYUMA YO KUREKURWA NIGIHUGU CYA UGANDA .

Image
Abanyarwanda 58 barimo abagabo 47, abagore batandatu n'abana batanu hakiyongeraho Umurundi umwe bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba nyuma yo kurekurwa na Uganda. Bakiriwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, ahagana saa 18h20.  Ibi bibaye nyuma yuko umukuru wigihugu cyu Rwanda aganiriye numugaba mukuru wingabo zirwanira kubutaka za Uganda ariwe Lt Gen Muhoozi Kainarugaba. Ngabo abanyarwanda numurundi umwe bavuye Uganda Yanditswe na  Sylvestre Munyarukundo Umunyamakuru wa  AFRICAN CITIZEN. 

IMIPAKA IHUZA URWANDA NA UGANDA YATANGIYE GUFUNGURWA

Image
Mugihe Hari hashize Igihe kirekire imipaka ihuza URwanda na Uganda ifunzwe, ndetse nubuhahirane bukadohoka kubera inzira zari zifunzwe, ubu noneho ibintu byatangiye kujya muburyo. Ibi bibaye nyumayuko umuhungu wa Perezida Yoweli Museveni , ariwe witwa General Muhoozi Kainarugaba, yaje mu Rwanda kuganira numukuruwigihugu Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu noneho ministiri wububanyi namahanga yatangajeko guhera taliki 31 zukwambere uyu mwaka wa 2022, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa noneho abantu bakajya batambuka ntankomyi ariko bakajyabambuka bubahirije ingamba zokwirinda icyorezo cya Covid 19.  Ubuhahirane bwibihugu byombi bukongerakubaho muburyo bwiza ndetse uva Uganda nujyayo bakajya bababafite numutekano usesuye . Ikinyamakuru AFRICAN CITICEN kikaba gushimira leta yu Rwanda ndetse na Uganda kugitekerezo kiza cyane bagize cyo gufungura uyumupaka wa Gatuna, bityo tukaba twizeyeko nindimipaka izajya ifungurwa neza umubano wibihugu byombi ugakomeza. Yanditwe na: Sylvestr...