Burya umubirizi ukora byinshi

DORE UMUMARO WUMUBIRIZI UTARUZI AFRICAN CITIZEN AKAMARO K'UMUBIRIZI MUBUVUZI Iyinkuru tuyikesha ikinyamakuru cya Kigalitoday , aho kigira kiti: Umubirizi ni igiti usanga kizwi n’abantu benshi kandi gikunze kuboneka ahantu hose hari ibihuru. Gusa abenshi bazi umubirizi nk’umuti w’inzoka zo mu nda, hakaba n’abakunda kuwushyira mu mazi bagiye kuhira amatungo kuko ngo bituma anywa neza kandi ukayagirira akamaro. Iyi nkuru iragaruka ku kandi kamaro k’umubirizi. Ku rubuga https://www.afrique-pharmacopee.com bavuga ko ibibabi by’umubirizi ubundi witwa ‘Vernonia amygdalina’ mu bijyanye na siyansi, ngo byigiramo ubutare bwinshi bwa ‘fer’ iyo akaba ari yo mpamvu ukunda gutegurwa mu mafunguro atandukanye cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’iyo hagati. Hari kandi n’abateka ibibabi by’umubirizi bakabirya nk’imboga. Umubirizi uzwiho kuba urura, ndetse buri gice cy’umubirizi kirarura (ibibabi, igihimba, imizi), ariko ubwo burure bwawo ngo ni bwo bugirira umubiri a...