Posts

Showing posts from March 19, 2022

JAGUAR , IMODOKA ZOMUGIHUGU CYA UGANDA ZIRIMO GUTWARA ABAGENZI MUBURYO BUNOGEYE BURIWESE UKENEYE KIJYA UGANDA CYANGWA KUZA MU RWANDA

Image
Nyuma Yuko imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ifunguwe, ubu ingendo zirimo kugendwa . Imodoka za Uganda ziganjemo izikorera society ya Jaguar, zafashe iyambere mugutwara abagenzi bajya Uganda bava mu Rwanda ndetse nabava Uganda baza mugihugu cyu Rwanda, Hari nimodoka zomugihugu cyu Rwanda nazo ntizatanzwe gutwara abagenzi murizongendo zurujya nuruza. Gusa nubwo imipaka yafunguwe, abaturage benshi barimo kutishimira ibiciro bacibwa byo kwipimisha covid19 mbere Yuko bambukiranya imipaka ngo kuko ibyobiciro biracyari hejuru cyane .  Iki kibazo Kandi abayobozi bakuru kumpande zombi zibihugu bakaba baravuzeko kigiye kuzakemuka vuba ariko buri wese agomba gukomeza gukaza ingamba zokwirinda icyorezo cya covid19 kuko kiracyahari . Ubu tukaba twizeyeko umubano wibihugu byombi ugiye kurushaho kugenda neza , guhahirana nogusurana nkabaturanyi bigakomeza muburyo bunoze. Umwanditsi :  SYLVA Umunyamakuru wa RMC ukorera ikinyamakuru   AFRRICAN CITIZEN

GATSIBO: UMUYOBOZI WAKARERE KA GATSIBO YERETSE ITANGAZAMAKURU BYINSHI MWITERAMBERE ..

Image
Ubwo abanyamakuru batandukanye bakorera ibinyamakuru bitandukanye, basuraga Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, umuyobozi wako karere , yagaragaje ibikorwa byinshi byiterambere byaka karere, ndetse nibindi birimo gutegurwa bifitiye igihugu akamaro ,  Muribyo harimo: umuyoboro wamazi  wa Minago uha amazi meza abaturage bagera kuri 24,447, Hakaza   Igishanga cya Nyabicwamba,  gifitiye rubanda nyamwinshi umumaro, Ndetse hari  n,umuhanda  wa Kaburimbo wa Kiramuruzi-Gasange -Muhura. Abanyamakuru ba  AFRICAN CITIZEN  nabo ntibahatanzwe.  Itangazamakuru rikaba rishimira cyane akarere ka GATSIBO kwiterambere aka karere kagenda kageraho arinako dukomeza kubibutsa gukomeza kugera kuntego yibyiza umunsi kuwundi. Akarere ka GATSIBO umuyoboro wamazi urimo gutunganywa igishanga cya Nyabicwamba kaburimbo  kiramuruzi_Gasange_Muhura Umwanditsi: SYLVA MU   Umunyamakuru wa AFRICAN CITIZEN