MENYA INDWARA YIMITEZI, UKO IFATA, IKIYITERA, NUKO WAYIRINDA
Imitezi ni indwara yandura cyane ikaba akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyakora no kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye ku wuyirwaye bishobora kuyanduza aho dusanga ko umugore ubyara ayanduza umwana ari kuvuka. Iyi ndwara ikwira vuba kandi ikunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi. Iyi ndwara kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) bashobora kuyandura batanakoze imibonano, kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo noneho mikorobi iyitera yahagera ikororoka. Imitezi iterwa n’iki? Imitezi iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae , ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore. Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku batinganyi, ...