Posts

Showing posts from June 1, 2022

IMPUSHYA ZINYAMAHANGA ZEMERERA UMUNTU GUTWARA IBINYABIZIGA ( Permit international ) BURYA NINGOMBWA KUZIHINDUZA VUBA

Image
Yanditswe na : Issa Wednesday 01/06/2022, 138,402views Mugihe abenshi mubatura Rwanda bibazaga impamvu bamwe bamburwa impushya zitwara ibinyabiziga zizwi nka permit de conduire international, mugihe batwaye ibinyabiziga kubutaka bw,u Rwanda, ariko ntibamenye impamvu nyamukuru, ituma bamburwa izo mpushya. Umunyamakuru wa AFRICAN CITIZEN yaje kubaza police yigihugu ishinzwe ibizamini no gutanga impushya zitwara ibinyabiziga mu Rwanda, maze police imusobanurira muburyo bwumvikana igira iti :  01. Impushya zitwara ibinyabiziga zatangiwe mumahanga zizwinka permit de conduire international, ziremewe . Ariko umuntu yemerewe kuyikoresha igihe kitarenze umwaka umwe mugihugu cy,u Rwanda bityo bikaba ari ngombwako utunze urwo ruhushya yagakwiriye kwihutira kuruhinduza bakamuha uruhushya rwogutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda. 02. Ningombwa kugaragaza icyangombwa kerekanako wabaye mugihugu urwo ruhushya ufite rwatangiwemo. 03. Kugirango uhinduze urwo ruhushya, bisaba kwandikira Ubuyob...

GATSIBO/ BITWIKIRA AMAJORO BAGACUKURA AMABUYE YAGACIRO BINYURANYIJE NAMATEGEKO

Image
yanditswe na : Rukundo     01/06/2022    Mukarere ka Gatsibo mumurenge wa Rugarama / kanyangese, hari amakuru avugako Hari abantu bitwikira amajoro bakajya kwiba amabuye yagaciro mumusozi rwagati, bakayacukura binyuranije namategeko . Abo bantu ngo usanga aragatsiko kiyise imparata , ngo ntabwoba namba baba bafite ndetse ngo niyo hagize ubavugaho bamumerera nabi. Tukimara kumenya ayamakuru twavuganye numwe mubakozi bumurenge wa Rugarama atubwirako koko ayomakuru ariyo yimpamo ndetse atubwirako we nabandi bayobozi bokuruyu murenge wa Rugarama bagiye kureba koko niba harabantu biba ayomabuye,maze bagezeyo basanga barimokuyacukura kumanywa yihangu. Icyakurikiyeho nuko izo mparata zeguye amabuye maze ziyatera abo bayobozi bibayobeye bakizwa namaguru. Ndetse ngo nuko ari Imana yahabaye inkamba zamabuye ntibari kuzikira. Hari namakuru avugako baherutse kwica mugenzi wabo bamwicira mukinombe ahobacukura amabuye bamutera igisongo mugatuza gihinguranya mumugongo bamuziza ayo ...