Posts

Showing posts from February 22, 2022

UMUKURU WIGIHUGU YAGARAGAYE YIKOREYE IGIFUKA CY'IBIRAYI AVUYE MUMURIMA

Image
Perezida w,u Burundi na madamu we bavuye gusarura ibirayi. Ni gake Umukuru w’Igihugu agaragara ari kumwe na rubanda rwa giseseka bakunkumura imbagara mu murima. Inkuru dukesha ikinyamakuru AFRICAN CITIZEN , Kurukuta rwayo www.africancitizen1.blogspot.com , Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste kuri uyu wa Mbere yajyanye n’umugore we gusarura ibirayi, ndetse bombi biremeka igifuka cyabyo basa nk’abatashye. Ndayishimiye yikoreye umufuka w’ibirayi ndetse n’umugore we yikoreye undi. Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuye i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro. Nk’uko biri kuri Twitter ya Ntare Rushatsi ikoreshwa n’Ibiro bya Perezida mu Burundi, uyu murima basaruragamo ni uw’umuryango wa Perezida. Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse. Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro Col Gasanzwe Gaspard ...