Posts

Showing posts from November 26, 2025

BUGESERA: YAKATIWE BURUNDU NYUMA YO GUHAMWA NICYAHA CYO KWICA SEKURU

Image
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruri aho icyaha cyabereye mu Karere ka Bugesera, mu  Murenge wa Gashora, mu Kagari ka Ramiro,  rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusore w'imyaka 20 y'amavuko wishe sekuru rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.  Icyaha uregwa yari akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 17 Mata 2025, ubwo uwo musore yakaga sekuru amafaranga ibimbi magana abiri (200,000Frw) yari yaramubikije akanga kuyamuha.  Muri urwo rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha. Avuga ko sekuru nta kibazo bagiranaga ndetse ko ari we wamubikiraga amafaranga yabaga yakoreye. Yakomeje asobanura ko ubwo yamwakaga ayo mafaranga ngo yikemurire ikibazo, umusaza yarayamwimye amubwira nabi ndetse amukubita inkoni na we agize umujinya afata icyuma (Fer a Betoni) cyari hafi akimukubita mu mutwe bikamuviramo urupfu. Urukiko Rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy'ubwicanyi bukozwe ku bushake; rumuhanisha igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo...