PEREZIDA W'URWANDA PAUL KAGAME YATANGAJEKO INSENGERO ZUZUYEMO ABATEKAMUTWE KO AHUBWO HAFUNZWE NKEYA.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yerekanye ko nta cyizere gihari cyo kuba insengero zose zafunzwe zizafungura ndetse ko ahubwo banze guhutazana abantu haba harafunzwe izirenzeho. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025 muri Village Urugwiro. Ubwo umunyamakuru yari amubajije ikibazo cy’uko hari insengero zafunzwe ubundi zikuzuza ibisabwa ariko zikaba zitarafungura, Perezida Kagame yavuze ko iyaba we nta rusengero na rumwe rwagafunguwe. Yagize ati: ”Iyo biba njyewe nta nsengero nafungura. [...] Muri ibi byose twavugaga by’izi ntambara ziri ku Isi no kubaho kw’igihugu, insengero zibifitemo ruhare ki? Nazo ziratanga akazi se? “ Perezida Kagame yerekanye ko abenshi ba nyiri insengero batekera imitwe abantu. Ati: ”Abenshi baba babeshya ariko mubaba hehe mwebwe? Njyewe ko ibyo mbona ari abantu buzuyemo ububandi gusa". "Ni ukurwana n’ububandi bwuzuye mu nsengero, nabyo nta mpuhwe mbifitiye na g...