UMUKURU WIGIHUGU YAGARAGAYE YIKOREYE IGIFUKA CY'IBIRAYI AVUYE MUMURIMA
Perezida w,u Burundi na madamu we bavuye gusarura ibirayi.
Ni gake Umukuru w’Igihugu agaragara ari kumwe na rubanda rwa giseseka bakunkumura imbagara mu murima.
Inkuru dukesha ikinyamakuru AFRICAN CITIZEN , Kurukuta rwayo
, Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste kuri uyu wa Mbere yajyanye n’umugore we gusarura ibirayi, ndetse bombi biremeka igifuka cyabyo basa nk’abatashye.
Ndayishimiye yikoreye umufuka w’ibirayi ndetse n’umugore we yikoreye undi.
Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuye i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.
Nk’uko biri kuri Twitter ya Ntare Rushatsi ikoreshwa n’Ibiro bya Perezida mu Burundi, uyu murima basaruragamo ni uw’umuryango wa Perezida.
Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse.
Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro Col Gasanzwe Gaspard, ndetse n’abakozi b’Intara n’abaturage basanzwe baturanye n’isambu ya Perezida Ndayishimiye.
Bamwe mu babonye amafoto bashimishijwe no kubona Umukuru w’Igihugu yikoreye umufuka w’ibirayi, ngo ni urugero rwiza ku bandi.
Uyu murima wa Perezida Ndayishimiye bakunze kwita General Neva ufite ubuso bwa Ha 6 wasaruwemo Toni 60 z’ibirayi nk’uko umwe mu bayobozi mu Ntara ya Mwaro yabibwiye Radio televiziyo y’u Burundi.
Iyinkuru Kandi mwayisanga kurubuga rwa www.umuseke.rw
Iyinkuru muyigejejweho na :
Umunyamakuru wa AFRICAN CITIZEN
The end!
Ohh wonderful!!! He's a role model!!!
ReplyDelete