Posts

Showing posts from November, 2025

PEREZIDA W'URWANDA PAUL KAGAME YATANGAJEKO INSENGERO ZUZUYEMO ABATEKAMUTWE KO AHUBWO HAFUNZWE NKEYA.

Image
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yerekanye ko nta cyizere gihari cyo kuba insengero zose zafunzwe zizafungura ndetse ko ahubwo banze guhutazana abantu haba harafunzwe izirenzeho. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025 muri Village Urugwiro.   Ubwo umunyamakuru yari amubajije ikibazo cy’uko hari insengero zafunzwe ubundi zikuzuza ibisabwa ariko zikaba zitarafungura, Perezida Kagame yavuze ko iyaba we nta rusengero na rumwe rwagafunguwe. Yagize ati: ”Iyo biba njyewe nta nsengero nafungura. [...] Muri ibi byose twavugaga by’izi ntambara ziri ku   Isi no kubaho kw’igihugu, insengero zibifitemo ruhare ki? Nazo ziratanga akazi se? “ Perezida Kagame yerekanye ko abenshi ba nyiri insengero batekera imitwe abantu. Ati: ”Abenshi baba babeshya ariko mubaba hehe mwebwe? Njyewe ko ibyo mbona ari abantu buzuyemo ububandi gusa". "Ni ukurwana n’ububandi bwuzuye mu nsengero, nabyo nta mpuhwe mbifitiye na g...

BUGESERA: YAKATIWE BURUNDU NYUMA YO GUHAMWA NICYAHA CYO KWICA SEKURU

Image
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruri aho icyaha cyabereye mu Karere ka Bugesera, mu  Murenge wa Gashora, mu Kagari ka Ramiro,  rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusore w'imyaka 20 y'amavuko wishe sekuru rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.  Icyaha uregwa yari akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 17 Mata 2025, ubwo uwo musore yakaga sekuru amafaranga ibimbi magana abiri (200,000Frw) yari yaramubikije akanga kuyamuha.  Muri urwo rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha. Avuga ko sekuru nta kibazo bagiranaga ndetse ko ari we wamubikiraga amafaranga yabaga yakoreye. Yakomeje asobanura ko ubwo yamwakaga ayo mafaranga ngo yikemurire ikibazo, umusaza yarayamwimye amubwira nabi ndetse amukubita inkoni na we agize umujinya afata icyuma (Fer a Betoni) cyari hafi akimukubita mu mutwe bikamuviramo urupfu. Urukiko Rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy'ubwicanyi bukozwe ku bushake; rumuhanisha igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo...

ABAPOSTINGAGA AMASHUSHO YURUKOZASONI YA YAMPANO ARIGUKORA IMIBONANO , UBU RIB BAMWE IMAZE KUBACAKIRA

Image
Inkuru dukesha IGIHE, NUko  Umuvugizi wa @RIB_Rw, Dr. @Murangira_BT yemeje ko babiri mu bakurikiranweho gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro, mu batawe muri yombi. Abatawe muri yombi ni Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo na Kalisa John uzwi nka K John,  bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanombe.