Posts

Showing posts from February, 2022

IBICIRO BY,IBIRIBWA BYAZAMUTSE / UMUTEKANO

Image
Muntara y,u Burasirazuba, mukarere ka Gatsibo, mumurenge wa Rugarama, mwisoko rya Rwagitima, Abantu benshi baribaza icyakorwa kugirango IBICIRO byibiribwa kumasoko bibe byamanuka ariko byabaye inshoberamahanga. Mbere Yuko dukomeza niyinkuru yibicuruzwa kumasoko, reka dushimire inzego zitandukanye zo mumurenge wa Rugarama, ubwo Umunyamakuru wa  AFRICAN CITIZEN , yagendaga ashakisha amakuru atandukanye muri centre ya Rwagitima ahari habereye isoko, uyu munyamakuru, yabonye umutekano Ari wose impande zose, ubwo inzego za police, umuyobozi w, umurenge wa Rugarama, abakuru butugali, aba youth volunteers, nizindi nzego zubuyobozi zitandukanye, Bose bari bitabiriye gucunga umutekano wabaturage nibyabo kuruyu wa gatatu , kuburyo ntawinjiraga mu isoko atagaragaje ko yikingije inkingo zombi za covid 19. Ikindi m,imbere mu isoko , muma restaurant, muma bar nahandi habahateraniye abantu benshi, hose bageragamo abatarakingiwe bakabafasha gukingirwa, bityo ibikorwa byabaturage bigakomeza mumutekan

UMUKURU WIGIHUGU YAGARAGAYE YIKOREYE IGIFUKA CY'IBIRAYI AVUYE MUMURIMA

Image
Perezida w,u Burundi na madamu we bavuye gusarura ibirayi. Ni gake Umukuru w’Igihugu agaragara ari kumwe na rubanda rwa giseseka bakunkumura imbagara mu murima. Inkuru dukesha ikinyamakuru AFRICAN CITIZEN , Kurukuta rwayo www.africancitizen1.blogspot.com , Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste kuri uyu wa Mbere yajyanye n’umugore we gusarura ibirayi, ndetse bombi biremeka igifuka cyabyo basa nk’abatashye. Ndayishimiye yikoreye umufuka w’ibirayi ndetse n’umugore we yikoreye undi. Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuye i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro. Nk’uko biri kuri Twitter ya Ntare Rushatsi ikoreshwa n’Ibiro bya Perezida mu Burundi, uyu murima basaruragamo ni uw’umuryango wa Perezida. Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse. Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro Col Gasanzwe Gaspard

Rugarama/ GATSIBO: umunyamabanga nshingwa bikorwa w,umurenge yimuriwe ahandi ,abaturage ba....

Image
umuyobozi mushya yambaye agapfukamunwa kumweru, uwimuriwe Ngarama yambaye umukara. Mukarere ka GATSIBO ,umuyobozi wari umaze igihe ayobora umurenge wa Rugarama, Madame Kavutse Epiphanie , yimuriwe kuyobora umurenge wa Ngarama ndetse nabamwe mubakozi bakoranaga nawe bakaba bimuriwe ahandi. Iri yimurwa ribayeho nyuma yiminsi , hagiye hagaragara ibibazo bigiye bitandukanye ndetse harimo nurupfu rwumuntu umwe witwa Ntabajyana waje kugwa kuruyu murenge wa Rugarama,aho yari yakuwe iwe azanywe nuwahoze Ari Rib witwaga Migambi, kuruyu murenge , inzego zitandukanye zohejuru zikaza kumenya ko uyu Ntabajyana yaguye aho, zikamanuka zikabikurikirana ndetse ababigizemo uruhare bakabihanirwa. Ubu rero Uyu Epiphanie akaba atakiri umuyobozi w,umurenge wa Rugarama. Ubu arimo kuyobora umurenge wa Ngarama, akaba yarasimbuwe nuwahoze munzego z,akarere ka GATSIBO, Ndetse abantu benshi bakaba barabyishimiye cyane .  Ikindi nuko ninzego zumutekano nazo zahinduwe Yaba Rib cg Comanda. Ubu buriwese akaba yishimi

SWAZILAND UMWAMI YATEGETSE KO BURI MUGABO AGOMBA KUGIRA ABAGORE BATANU YABYANGA AGAFUNGWA BURUNDU

Image
Mubwami bwa ESWATIN , UMWAMI Muswati III, Yategetseko buri mugabo agira abagore byibuze 5 yabyanga AGAFUNGWA BURUNDU. Iritangazo rije nyumayuko murikigihugu hagaragaye ikibazo cyabakobwa benshi cyane bakiri amasugi ndetse umubare munini wabatuye ikigihugu Ari abagore kuko ngo bashoborakuba bikubye inshuro 3 uwabagabo bigatuma babura ababarongora. UMWAMI akaba yavuzeko umugabo uzajya arongora abagore BATANU leta izajya yubakira inzu buri mugore . Uyu mwami Muswati III, bivugwako afite abagore 15 nabana 25 ariko nanone ise umubyara akaba yarafite abagore bagera kuri 79 nabana basaga 150. Yanditswe na : MUNYARUKUNDO Sylvestre Umunyamakuru wa AFRICAN CITIZEN

MENYA INDWARA YIMITEZI, UKO IFATA, IKIYITERA, NUKO WAYIRINDA

Image
Imitezi ni indwara yandura cyane ikaba akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyakora no kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye ku wuyirwaye bishobora kuyanduza aho dusanga ko umugore ubyara ayanduza umwana ari kuvuka. Iyi ndwara ikwira vuba kandi ikunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi. Iyi ndwara kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) bashobora kuyandura batanakoze imibonano, kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo noneho mikorobi iyitera yahagera ikororoka. Imitezi iterwa n’iki? Imitezi iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae , ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore. Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku batinganyi,