Posts

Showing posts from April, 2022

INZIRA YUKURI KUBAJYA I KUZIMU.

  UBUHAMYA BWA UMWALI REBECCA Yashizwe ho na  Sylva At 08:50 Am 22/04/2022 Halleluia, Nitwa UMWARI Rebecca, mvuka mu cyahoze ari Komini GIKORO,Segiteri ya MUSHA.Navutse mu muryago w'abana 9 mvuka arinjye mukobwa njyenyine. Navutse mu mwaka wa 1984 mvuka nkenewe kandi nkunzwe cyane. Nabashije kurerwa n'ababyeyi banjye igihe kingana n'imyaka 10. Mu mwaka wa 1994 iwacu barapfuye, umuryango wacu barawutsemba barawumara ariko njyese ndasigara, ndokoka njyenyine. Mu mwaka wa 1995 naje kubona umuryango mbona mubyara wanjye wari witangiye kundera nk'imfubyi isigaye. Mubyara wanjye yarandeze igihe kitari gitoya twabanye neza ariko nari ndwaye indwara yo guceceka kubera ibibazo byabaye mu ntambara cyangwa se kubera ibibazo nabonye muri Genocide yo mu Rwanda. Ibyo bibazo nabonye byanteye guceceka cyane nkarira simbashe kuvuga. Mubyara wanjye yashatse ikintu cyatuma mera nk'abandi bana abona ko kuzantangiza ishuri aricyo kizatuma nsabana n'abandi bana nkamenyera ubuzima nk&

DORE UMUNTU WAKINNYE FILIME YITWA YESU

Image
Amafoto ye uyasanga hirya no hino ku isi aho aba amanitse mu ngo, mu modoka z’Abakirisitu, abandi barayagendana no mu ma telephone yabo ndetse usanga yiganje cyane mu nzu z’abihaye Imana. Ikinyamakuru cyacu AFRICA NCITIZEN , kibagezaho iyi nkuru, nkuko cyayikurikiranye ndetse kikanayikesha ibindibinyamakuru byinshi nikorera kuriyi si, bigirabiti: Robert Powell , umukinnyi w’ ama filimi wavukiye mu Bwongereza kuwa 1 Kamena 1944. Yavutse kuri John Wilson Powell na Kathleen.Yavukiye mu muryango uciriritse kuko ise yari umukanishi, nyina nta kazi yagiraga. Amashuli ye yayatangiriye mu kigo cyitwa “Manchester grammar school”, aza kuyasoreza muri Royal College of Advanced Technology ahitwa i Salford. Kuva mu buto bwe, yakuranye inzozi zo kuzaba umunyamategeko ndetse yakinaga n’ imikinomyinshi itandukanye. Mu w’ 1964, yatangiye gukina ama filimi asetsa(comedy) ubwo yigaga muri kaminuza. Yagaragaye ku rwiyerekaniro bwa mbere mu w’ 1967. Ijwi rye ryamenyekanye cyane mu matangazo yamamaza yanyu

INKOMOKO YINSIGAMIGANI " YAJE NKIYA GATERA "

Image
, ni bwo bagira ngo ‘Cyaje nk’iya Gatera!’ Wakomotse kuri Gatera w i  Uyu mugani bawuca iyo babonye ikintu kije kumuntu bitunguranye, nibwo bavuga ngo CYAJE NKIYA GATERA.   Umugabo GATERA yaratuye mubuganza  bwa ruguru ya Muhazi, agakunda abagore byamushajije. Umugore we bwite yari uw’i Bumbogo bwa Nkuzuzu mu Bwanacyambwe. Bukeye sebukwe wa Gatera ararwara araremba, bamutumaho n’umugore we babibamenyesha. Gatera ahaguruka iwe ajya kureba sebukwe, yambuka Muhazi, akomeza urugendo. Ageze i Gicaca ashaka kunywa agatabi. Areba ahantu hari agacucu arahicara atuma umuhungu bari kumwe ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ajya gutekera itabi mu rugo rwari hafi y’aho bari bageze. Urwo rugo rwarimo umugeni umaze gutinyuka abantu ba hafi. Yari amaze kujya yirirwa mu nzu yarongorewemo, atakirirwa kwa nyirabukwe na sebukwe. Iyo nzu yarimo umuriro kuko bayicanagamo kugira ngo umuswa utazayirya. Uwo muhungu abonye akotsi kava muri ya nzu; agenda ariho agana. Inzu yari yase inkike ya ruguru, ifite n’igi

RUBAVU: Police ifatanije ninzego zibanze batangiye igikorwa cyo kuvana mumihanda abana binzererezi mumugi wa Gisenyi

Image
Nkuko byatangajwe na police Yu Rwanda ikorera Rubavu, kurukuta rwa Twitter, biravugwako kubufatanye bwa police ninzego zibanze batangiye igikorwa cyo kuvana mumihanda abana binzererezi mumugi wa GISENYI. Ni ibikorwa bigamije gukumira bimwe mu byaha bikorwa n’abana bo mu muhanda aho ku ikubitiro, kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata, abagera kuri 56 barimo abana n’urubyiruko bakuwe mu mihanda yo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Gisenyi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushaka uko abana bato n'urubyiruko bakurwa mu mihanda bakigishwa uburyo bategura ejo hazaza heza, abageze mu gihe cyo kwiga bagasubiza mu ishuri abandi  bakibumbira mu makoperative kugira ngo babashe kwiteza imbere. Yagize ati: "Duhura n’uru rubyiruko, tukaganira nabo kugira ngo twumve impamvu zituma bajya mu mihanda, hanyuma tukanaganiriza ababyeyi babo tubibutsa akamaro ko kwita ku bana, bagahabwa uburere, ba