DORE UMUNTU WAKINNYE FILIME YITWA YESU

Amafoto ye uyasanga hirya no hino ku isi aho aba amanitse mu ngo, mu modoka z’Abakirisitu, abandi barayagendana no mu ma telephone yabo ndetse usanga yiganje cyane mu nzu z’abihaye Imana.

Ikinyamakuru cyacu AFRICA NCITIZEN, kibagezaho iyi nkuru, nkuko cyayikurikiranye ndetse kikanayikesha ibindibinyamakuru byinshi nikorera kuriyi si, bigirabiti:

Robert Powell, umukinnyi w’ ama filimi wavukiye mu Bwongereza kuwa 1 Kamena 1944. Yavutse kuri John Wilson Powell na Kathleen.Yavukiye mu muryango uciriritse kuko ise yari umukanishi, nyina nta kazi yagiraga.



Amashuli ye yayatangiriye mu kigo cyitwa “Manchester grammar school”, aza kuyasoreza muri Royal College of Advanced Technology ahitwa i Salford. Kuva mu buto bwe, yakuranye inzozi zo kuzaba umunyamategeko ndetse yakinaga n’ imikinomyinshi itandukanye.

Mu w’ 1964, yatangiye gukina ama filimi asetsa(comedy) ubwo yigaga muri kaminuza. Yagaragaye ku rwiyerekaniro bwa mbere mu w’ 1967. Ijwi rye ryamenyekanye cyane mu matangazo yamamaza yanyuraga kuri BBC, yakinnye ama filimi y’ uruhererekane menshi yatambukaga kuri televiziyo muri icyo gihe ndetse yakoze filimi nyinshi zigaragaza amateka (Filmes Documentaires) mu ntambara ya 2 y’ isi yose

 

Kuwa 29 Kanama 1975, Robert Powell yashakanye na Barbara Lord wari umubyinnyi mu itsinda ryitwaga “Pan’s People”; ubu bakaba bafitanye abana 2 bonyine! Mu mwaka w’1977 kuwa 23/ 11 nibwo yakinnye yitwa Yesu muri filimi yiswe” Jesus of Nazareth”. 

Amashusho yayo akaba yarafatiwe muri Morocco. Iyi filimi yarakunzwe cyane, aho yaje guhindurwa mu ndimi zitandukanye zo ku isi kugira ngo Abakirisitu bayikurikirane. Iyi filimi kandi, yinjije amafaranga Atari make kuko ama kopi yayo arenga za miliyoni yagurushijwe nk’ uko tubikesha www.theguardian.com.

 

Uyu mukambwe w’ imyaka 75 yagaragaye mu mafilimi nka: Harlequin yo muri 1980, Yayoboye filimi y’ uruhererekane yitwaga Shaka zulu ministries. Yagaragaye mu yindi yakunzwe cyane yiswe The lefends of Treasure Islands n’ izindi.  

Yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye birimo ibyo yahawe na TV times na Italian Times  ayikesha kuba yarakinnye muri filimi ya Yesu w’ I Nazareti. Venice film Presents nayo yamuhaye igihembo cy’ umukinnyi mwiza w’ ama filimi nyuma gato aza no guhabwa igihembo cyitwa Bafta awards.

Mu minsi ya none, Robert Powell biragoye kumubona amaso ku maso n’ ubwo yagaragaye ku mupaka wa DRC n’ u Rwanda.Aherutse gusaba abamubonaga bakamuramya ko babireka kuko Atari we KIRISITU!! Kuri ubu aramamaza ndetse akanakora ibiganiro kuri za Televiziyo zitandukanye.

 



YASHIZWEHO NA


Me. Sylvestre Munyarukundo

Comments

Popular posts from this blog

TWAMUSANZE ABARA AMAFRANGA IZA 5000FR ATUBONYE AYARUNDA MUBIKAPU BIRUZURA TUGIRA UBWOBA.

UMUNYESHURI WARIMUKIZAMINI CYA LETA YATURUMBUTSE MU ISHULI YIRUKA AMASIGAMANA PANDAGARE IMUVUDUKAHO

RWANDA: IMYANZURO MISHYA / IMIPAKA YOSE YAFUNGUWE