ABANYE KONGO ( DRC ) BATWITSE IBENDERA RY,U RWANDA NONE BARASHAKA NOGUHUNGABANYA IMIPAKA .
Yashizweho na: SYLVA Yasuwe: 8,210 views Aya makuru tuyakesha ikinyamakuru IMVAHO NSHYA , Aho cyanditse kigira kiti: Ku wa Mbere taliki ya 30 Gicurasi 2022, ni bwo hakwirakwiye amafoto ya bamwe mu baturage ba RDC baba i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa RDC, bari kuri Ambasade y’u Rwanda bagatwika ibendera ry’Igihugu ndetse bakangiza na bimwe mu bintu bahasanze. Ni ibintu byabereye mu Mujyi Rwagati Izuba riva, ariko bitigeze bikumirwa n’inzego za Leta, ndetse abo baturage bumvikanye bavuga ko bifuza guca umubano burundu n’u Rwanda ku buryo abakurikiranye iyo myigaragambyo mu bice bitandukanye na bo batangiye kubigana. Kuri uyu wa Gatatu na bwo, abaturage b’Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu bazindukiye mu myigaragambyo, aho bakomeje kugaragaza ko badashaka umubano n’u Rwanda. Bamwe muri aba baturage ni abacumbikiwe n’u Rwanda ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga mu mpera za Gicurasi 2021 no mu bihe by’imitingito yakurikiyeho mu gihe gisaga ibyumweru bibiri. Ku mupaka wa Ruzizi ya II, h