GATSIBO/ BITWIKIRA AMAJORO BAGACUKURA AMABUYE YAGACIRO BINYURANYIJE NAMATEGEKO
yanditswe na: Rukundo
01/06/2022
Mukarere ka Gatsibo mumurenge wa Rugarama / kanyangese, hari amakuru avugako Hari abantu bitwikira amajoro bakajya kwiba amabuye yagaciro mumusozi rwagati, bakayacukura binyuranije namategeko .
Abo bantu ngo usanga aragatsiko kiyise imparata , ngo ntabwoba namba baba bafite ndetse ngo niyo hagize ubavugaho bamumerera nabi.
Tukimara kumenya ayamakuru twavuganye numwe mubakozi bumurenge wa Rugarama atubwirako koko ayomakuru ariyo yimpamo ndetse atubwirako we nabandi bayobozi bokuruyu murenge wa Rugarama bagiye kureba koko niba harabantu biba ayomabuye,maze bagezeyo basanga barimokuyacukura kumanywa yihangu. Icyakurikiyeho nuko izo mparata zeguye amabuye maze ziyatera abo bayobozi bibayobeye bakizwa namaguru. Ndetse ngo nuko ari Imana yahabaye inkamba zamabuye ntibari kuzikira.
Hari namakuru avugako baherutse kwica mugenzi wabo bamwicira mukinombe ahobacukura amabuye bamutera igisongo mugatuza gihinguranya mumugongo bamuziza ayo mabuye.
Abaturage bakaba basaba inzego zumutekano kubufatanye nizindi nzego ko bafatanya bakareba uko ikikibazo cyababantu biyise imparata cyacika burundu ngo kuko gihangayikishije benshi harimo no kwangiza umutungo kamere mubidukikije, ndetse nurugomo rwahato nahato.
Turakomeza dukurikirane ayamakuru tuzabamenyesha uko bimeze.
Comments
Post a Comment